Ni gute smart card zikora | Nihe zibera nziza?
Ese ko tubona smart cards zikora mu bintu byinshi harimo kubitsa no kubikuza wishyura ibicuruzwa hamwe n'ingendo, zaba zikora gute? Ni hehe zikunze gukoreshwa?
»Rwandan
@migambijee
» 2 answers
» 157 views
Add photos
Ahsafudari • 8 months ago
Gadrawin • 8 months ago
Back to top
Ahsafudari • 8 months ago
Nongeye kubyo @gadrawin yavuze....
Nanone kandi igihe uri gukoresha uburyo bwa bwo kwishyura ikintu kuri murandasi ugomba kubanza kureba ko urwo rubuga rukoresha (https://) ino 's' ivuga 'secured'(harinzwe) ubwo rero nk'igihe urwo rubuga rukoresha (http://) idafite inyuguti ya 's' uba ufite umwaku wo kwibwa kuko hari abajura(hackers) bashobora guhita basamira hejuru amakuru ajyanye n'ikarita yawe mu gihe uyatangiye kuri urwo rubuga(website) iciriritse mu by'umutekano.
Smart cards zikunze kuba zikozwe kuburyo zikenera PIN(password) kugirango ubashe kuzikoresha mu rwego rwo kugirango zibe zifite umutekano wuzuye, Urugero niba nkutwaye smart card nkajya kubikuza ku cyuma bazansaba pin, ubwo niba ntayo nzi nta kintu na kimwe nzaba nshobora gukora.
Aho smart cards zibera nziza ni aha:
- Mu gihe ugurira ibicuruzwa kuri murandasi
- Mu gihe udakunda kujya kuri bank
- Mu gihe umutekano mwinshi ukenewe
- Mu gihe udashaka kugendana amafaranga menshi icyarimwe
- Umutekano mwinshi
- Kwihutisha ibintu
- Smart card nanone igufasha kugendana bank mu ntoki zawe! »
Gadrawin • 8 months ago
Smart card zifitiyemo udukoresho bita "microchips" cyangwa "memory chips" duhererekanya amakuru (data) hamwe n'ibyuma bishinzwe kuzisoma (card readers) cyangwa izindi systems zicungirwa mu mpande zitandukanye zaba ziri hafi cyangwa kure. Kandi Smartcards zitumanaho n'izo mpande twabonye (card readers) mu buryo bwako kanya (direct) (smartcard na system) biri kumwe cyangwa uburyo bwo guhanahana haciyemo intera ntoya (short-range wireless connectivity) urugero nk'ubwitwa RFID(radio-frequency identification) bakoresha imirongo ya radio n'ubundi bwitwa NFC(near-field communication).
Card reader( ari ryo koranabuhanga ricunga smartcard runaka) zohereza data(amakuru) ava kuri smartcard runaka zikayageza aho akwiye kujya(destination) akenshi nko mu kwishyura ikintu runaka bikoresheje "network iyo ari yo yose" yaba wifi cyangwa indi yo telefone yawe ikoresha.
Uko smartcard ikoreshwa:
Kubera ko ifitemo microchip iyihuza n'ibyuma byabugenewe wowe ukoza ikarita yawe kuri icyo cyuma maze icyo cyuma nacyo kikagira ibyo gisuzuma maze kikohereza amakuru urugero nk'amafaranga mu buryo bwihuse kandi burinzwe igihe cyose network iriho ifite umutekano. »
Back to top
[SHARE THIS POST]: The post's archived Spread it to others!
Posted under this donnektish »
This group(donnektish) is about sharing interesting stuffs, topics, questions and answers related to Rwandan
67 people joined this donnektish
Related posts/ questions
»
Ni gute ushobora kumenya ibyakorewe kuri mudasobwa yawe byose?
» Kubera iki gahunda yo kwiga ukoresheje iyakure (E-learning) igora ibigo byinshi by'amashuri
» Kubera iki iyo ukoze kuri mouse utose Ikwama cyangwa ntive aho iri
» Ni izihe code z'ingenzi buri munyarwanda utunze sim card akwiye kuba azi?
» Kujya kuri murandasi/Internet ntibikunda kandi mfite megabytes
» Ese kuki phone igenda ishiramo umuriro kandi ijimije?
» Kuki phone umuriro ushiramo iri kuri 30% nayatsa nkasanga iri kuri 0%
» Ese ni amafaranga angahe uhembwa iyo gejeje 1000 subscribers?
» Ko mudasobwa yakwamye nkore reset cyangwa format / uburyo bwiza Ni ubuhe?
» Ni irihe tumanaho rihambaye rifite ikoranabuhanga ridapfa kwinjirirwa?
» Ni angahe uhembwa mu gihe video yawe yagejeje views 100, 000 kuri YouTube?
» Ni gute ushobora kumenya password za WiFi wakoreshejeho muri phone?

Maintain social distancing, to avoid Covid19