Bitwaye iki kuraza mudasobwa na phone iruhande rwanjye ndyamye?

Mba mu cyumba kiringaniye kuburyo nkiryamamo kandi akaba ari naho mbika mudasobwa, phone na tablet yanjye Rimwe na rimwe hari igihe birara byaka nasinziriye, Nkibaza niba hari ingaruka byagira ku mubiri wanjye mu gihe kiri imbere? Ese sinkwiye kubijyana aho ndyama/ndara?

»Rwandan @umusaza5



» 3 answers  » 103 views   


Add photos



Jeph6 • 2 months ago
Ukuri guhari ni uko gusinzira na mudasobwa telefone iruhande rwawe bishobora gutuma uramuka nabi wenda ukaba utashobora gukora akazi kawe ku munsi ukurikiyeho neza cyane cyane nk' abakozi bamwe na bamwe bagira ibintu byinshi bakorera online, bashobora kuba barara bicaye basubiza ubutumwa bw'ababandikiye cyangwa wenda basubiza email runaka baba boherejwe zijyanye na business bakora cyangwa ziva mu nshuti. Ubundi niba ugira akazi ukora umunsi wose uba ukwiye kugena amasaha runaka yo gusura imbuga ugakora ibyo ukeneye byose niba ari na emails, gusoma amakuru cyangwa ubundi butumwa bw'ingenzi woherejwe ukabusubiza, maze ukaruhuka bihagije kugira ngo utegure neza bukeye bwaho. Kubera iki kujyana mudasobwa aho uryama ari igitekerezo kibi? Ubundi ubushakashatsi bugaragaza ko kujyana mudasobwa cyangwa phone mu buriri atari byiza noneho bikaba bibi cyane igihe uyifite mu mwijima cyangwa uri mu mashuka. Impamvu: Iyo uryamye, ubwonko bukora imisemburo yitwa Melatonin ifasha umubiri kuruhuka. Bityo rero, ikigero cyiza cya melatonin uramukana cyerekana ugusinzira kwiza uba wagize! Urwo rumuri karemano ruzanwa na mudasobwa cyangwa phone yawe rushobora gutuma ya misemburo iza gukorwa itinze maze ukagira ibitotsi bibi ukanaramuka nabi Kandi banaca umugani ngo «Uwarose nabi burinda bucya.» Niba ugiye mu buriri zimya byose maze ugire ijoro ryiza. Ibindi ni ukwenderanya! »

0  Dislike  •  Reply


Gadrawin • 2 months ago
Mbere na mbere ukwiye kumenya ko atari byiza kurara mu cyumba kirimo ibyuma bya electronic cyane cyane biriya bikoresha network nka Mudasobwa gusa wenda nka telephone cyangwa tablets ntizagera kure nkaho computer zigera. Hari abantu badacana kubiri na mudasobwa zabo cyane cyane abantu bakunda byimazeyo Game, Chat, bamwe muba aba-programmers, n'abandi bantu babaswe na mudasobwa, cyangwa phone. Kubera iki utareka ibyo bikoresho wenda bikajya bikugira imbata(addicted) kumanywa gusa? rimwe na rimwe ntibatana n'ibikoresho byabo kandi biba biri muri mudasobwa. Kuba uryama mu cyumba kimwe n'aho mudasobwa ibikwa nta kibazo kirimo ahubwo ikibazo kihaba mu gihe utajya uyizimya »

0  Dislike  •  Reply


Migambijee • 2 months ago
Ntaciye kure ikibazo cyabajijwe nuko ingaruka zihari kandi nyinshi kuko umunsi utazi ushobora kubyuka utari muzima. Muri make sindimo kugutera ubwoba ahubwo ndashimangira ko Ari Bibi cyane kuraza ibyuma by'ikoranabuhanga iruhande rwawe mu gihe wiryamiye. Ibyuma bya electronic nta mikino bigira kuko umunsi umwe byaguhemukira. Ubundi kugirango bikore bikenera umuriro w'amashanyarazi (electricity) kandi isaha n'isaha hashobora kuvuka ibibazo, akenshi utanagizemo uruhare. Tekereza umugozi wa machine uhiye wenda mudasobwa igashya nayo, Nonese ubwo wowe uryamye wibereye mu bitotsi uzabyuka uhunge ryari ko ahubwo ushiduka ugeze ahabi. INAMA: Kuba mu cyumba kirimo n'ibyo byuma si ikibazo, ahubwo intera iba hagati y'aho biri n'aho uryama ingana ite? - Icy' ingenzi ni uko habamo intera ndende cyangwa se ugashyiramo urukuta ruhagabanyamo kabiri. Murakoze!  »

0  Dislike  •  Reply



Back to top

[SHARE THIS POST]: The post's archived Spread it to others!