Ese kuki channel yanjye ya youtube idahembwa kandi ibisabwa mbyujuje?

188 views   Anything  2020.06.29


Mfite channel ya youtube imaze kugira Aba-Subscribers 4500, Videos(contents) ziriho zimaze kurebwa amasaha 8000 nk'igiteranyo nkuko bisabwa na Youtube kugirango uhembwe ariko nanditse nsaba gukorerwa monetization gusa ntibyakunda bansubirishamo none ubwo byaba bipfira he?

Answers, ideas and Comments

» 6 ideas

mugishajoshua • 6 months ago
Ubw Hariby Atujuje Kbx »

0 



migambijee • 9 months ago
Urabibona Ute? Youtube: Tugiye kujya duhemba uno muntu ese nta makosa yaba yarakoze mbere nko gukoresha igihangano cy'abandi ntaburengenzira cyangwa Guca amazi amabwiriza yacu? Youtube again: Niba byarabayeho, Reka dukomeze tumupererezeho turebe niba imikorere ye ari mizima cyangwa! »

1 



umusaza5 • 9 months ago
Ufite kumenya mbere na mbere ko Youtube itabona abakozi ihembera kwita kuri buri channel y'umuntu kuko hari channel zirenga millions bareberera. Niyo mpamvu uba ukwiye gusoma ibyo bita Terms and conditions na Privacy and Policy kuko igihe habaye ikibazo kimwe gituma channel yawe bayifasha hasi ho gato cyangwa bayisiba burundu bizakorwa akenshi n'ibyuma bya Youtube(robots) cyangwa bikorwe na Abakozi ba youtube. Impamvu batemera. »

1 



alshakul • 9 months ago
Ibyo bibaho rwose kuko nanjye mfite umuntu wanjye byabayeho ku buryo byaje gukemuka agejeje 8000 subscribers Answer2: Akababaje umugabo kamurenza impinga, Bizagusaba gukora cyane udacika intege kugeza bikemutse, Nko kubandikira ukareba ibyo bagusubiza. Kandi ukomeje kugira ikibazo kandi ubona ibisabwa ubyujuje Byaba ngomba ukajya Muri Amerika ku kicaro cya Youtube maze ukikoreramo. »

0 



pazzo • 9 months ago
Yes ibyo gadrone avuze its true »

1 



gadrawin • 9 months ago
Hari benshi bahubukira youtube bibwirako ari Shyiraho video, zirebwe cyane maze uhembwe, Baribeshya!Ino minsi benshi barabyuka bati reka nkore channel atarebye ngo ese channel izaba igamije iki cg ngo amanze yihugure ibirebabana nayo "Iryo ni ikosa". Tugendeye kuri ino minsi dore dore ko youtube channel zabaye nyinshi ino minsi, hari channel zijabye kuburyo ba nyirazo baba batazi ibyo bakora akenshi uzasanga hari abakora channel mu mitwe yabo hibereyemo, monetization gusa maze bagatangira kubaza igihe bazahemberwa kandi channel zabo zitaramara ukwezi. Ibyo bigatum rimwe na rimwe aza agashyiraho ama-videos asanzwe ari kuri youtube, n'ayo yabonye cyangwa yatoraguye atabanje ngo amenye ba nyirayo, ataziko hari ibihano kuri izo channel zitazi ibyo zirimo. Kwisegura: Muri make ibyo navugaga hejuru navuga muri rusange, ariko wasanga channel yawe yarigeze ifatirwa ibihano cyangwa igakoresha amashusho y'abandi bityo bikaba byakugiraho ingaruka mu minsi iri imbere nkuko wabibonye.  »

2 



In order to go deep, share any relevant idea or posting solution to some questions, You have to sign in or create a new account if you don't have one. And get Donnekted(connected)




Log in now  Join the Team

This site is for sharing topics, questions, answers, experiences or other contents related to different stuffs, especially technology. For existing users, They can make any topic(post) to discuss about in hope for ideas or any result from other people from different communities. In order to get involved, Get donnekted(connected) by Joining us here!

Posted under this group »
This group(donnektish) is about sharing interesting stuffs, topics and questions related to Anything


68 people joined this donnektish


Maintain social distancing, to avoid Covid19